Umuyobozi (3/3)
Nuko umunsi wambere urangiye, nuko hakurikiyeho iminsi y’insinzi. Nakintu cy’ agaciro cyane cyabaye, uretse ibintu bidafite agaciro cyane: barasitaye babanza agahanga mucyobo noneho bikuba ku inzitiro z’amahwa ndetse no mubihuru by’inkeri; banyura mubihuru by’amahwa; benshi bavunitse amaboko n’ amaguru; bamwe batahanye ibikomere ku mutwe. Ariko ibi byose barabyihanganiye. Abasaza bake nibo bapfiri ku muhanda. Muburyo bwo gushishikariza abandi gukomeza umuvugizi yaravuze ati – “tutitaye ko bapfiriye kumuhanda nubundi iyo bazakugumurugo barikuzapfa”.
Abana bake bari hagati y’umwaka umwe n’ibiri nabo barapfuye. Ababyeyi birengagije akababaro k’urupfu rw’abana babo kubera bwarubushake bw’Imana bati – “bashoboraga gupfa nu’ubwo bari gusigara m’urugo”. Umuvugizi yakomeje abihanganisha avuga ati “hapfuye abana bake kandi bato, ubwo rero akababaro nigake. Kandi Imana iha ababyeyi kudatakaza abana mugihe bageze mugihe cyo kuba barushinga. Niba abana rwarirwo rugendo rwabo, rero biba byiza ko bapfa hakiri kare. Rero akababaro ntago gakwiye kuba kenshi iyo bapfuye hakiri kare.” Bamwe bizengurukijeho ibyenda kumutwe bipfutse ibikomere abandi bikandisha ibintu bikonje kubikomere. Bamwe bagiye batwaye amaboko yabo azirikiye kurutugo kubera yari yavunitse. Bose imyenda yariyabacikiyeho banakomeretse, ariko ibyo ntago byabaciye intege bakomeje urugendo bishimye. Ibibyose bari kubyihanganira iyo bataza kwicwa n’inzara igihe kinini. Ariko bari bafite gukomeza.
Umunsi umwe, ikintu kingenzi cyarabaye.
Umuyobozi yarimbere, azengurutse nabantu badatinya mwitsinda ryose. (Babiri barabuze ntawe waruzi iyo bari, byafatwagwa nkaho bari bagambanye barangiza bagahunga). Mumuhango umwe umuvugizi yavuze kubushirasoni bwabo bagambanyi. Bake bonyine bizeragako abo babiri bashoboye kuba abapfiriye munzira ariko ntago bigeze bavuga igitekerezo cyabo kugirango batavuguruza abandi. Abandi mwiryo tsinda bari babari inyuma . bitunguranye hacitse ikinogo kinini m’urutare – ikinogo kirekire. ubutumburuke bwaho bwari imanga kuburyo batari kubona uko bakomeza. Nababandi bashirika ubwoba barahagaze bareba umuyobozi. Bubitse imitwe bafite ibitekerezo byinshi, banumiwe, yigiyi imbere ashize amanga akoza inkoni imbere iburyo n’ ibumoso, nkuko yabyumvaga muburyo bwe. Benshi bavuzeko ibi byatumye yubahwa kurushaho. Ntiyigeze areba umuntu n’umwe cyangwa ngo agire icyo avuga. Ntabwoba bwagaragaraga mu isura ye kuko yakomeje yegera ikinogo. Ndetse naba bagabo bibihangage muribo baratinye ariko nta numwe wagerageje kwihanangiriza umuyobozi wabo warufite umurava. Yateye intambwe ebyiri ahita agera kumwisho. Mubwoba bwinshi amaso yabo akanuye banatitira. Babagabo bashirika ubwoba bashakaga kujya kubuza umuyobozi gukomeza kugenda nubwo byasaga nko kwica amategeko, umuyobozi ateye intambwe imwe, ebyiri ahita agwa mukinogo. Basigaye bahungabanye, bamwe bararira n’akababaro kenshi, barasakuza, bagira ubwoba. bamwe batangira guhunga.
– Mube muretse, bavandimwe! Kuki muri kwihuta? Ubu nibwo buryo bwo kurinda ijambo ryanyu? Tugomba gukurikira uyu munyabwenge kuko azi icyo ari gukora. Yaba ari umusazi yiyahuye. Tugende, tumukurikire! Iki nicyo kigeragezo kinini gishobora kuba ari nacyo cyanyuma. Ntawamenya? Ushoboye gusa inyuma y’ iki kinogo twahasanga ubutaka bwiza, bwera Imana yaduteguriye. Tugende! Ntakwitanga ntaho twagera – iyo yari inama umuvugizi yagiriye bagenzibe bityo rero atera intambwe ebyiri agwa mukinogo. Amaze kugwamo babagabo bashirika ubwoba baramukurikira.
Bitewe nuko bariraga, ba niha, banakomera, nakababaro barikumanuka mwicyo kinogo. Nta numwe watekerezaga ko hari numwe uri burokoke, cyangwa ngo avemo adakomeretse cyangwa yuzuye, Ariko ikiremwa ni ikidahangarwa . mubusanzwe yari umunyamahirwe kubera yamanukaga afata kubiti nibindi bihuru bituma agera hasi adakomeretse yashoboye kwisuganya ava muri icyo kinogo. Mugihe hari harabakiri kurira bamanuka muri cya kinogo wamuyobozi yaricaye hejuru mumutuzo mwinshi araceceka. Bamwe mubari bakomeretse numujinya mwinshi batangiye kumuvuma ariko ntiyabiha agaciro. Abanyamahirwe bashoboye gufata kubiti barikugwa batangiye kuzamuka. Bamwe bakomeretse kumutwe, amaraso yuzuye mu maso. Ntan’umwe warudafite ibikomere uretse umuyobozi. Bose baramukanuriye mukababaro kenshi ariko ntiyigeze yubura umutwe we. Yaracecetse ari no gutekereza kubyaba.
Uko igihe cyagendaga gishira. Umubare wabo wagendaga urushaho kugabanuka. Burimunsi wajyanaga abawo. Bamwe babavuyemo basubira inyuma.
K’umubare mwinshi wabatangiye, makumyabiri gusa nibo basigaye. Umunaniro, ntacyizere bashidikanya, bafite inzara ibyo byose ntibyabagaragaragaho mu maso ariko ntanumwe wigeze avuga. Baribacecetse nk’umuyobozi wabo bakomeza kugenda gake gake. Nawa muvugizi wabo wumu nyamyuka yakomeje kuzunguza umutwe yihebye. Inzira mubyukuri yarikomeye.
Umubare wabo wakomeje ugabanuka buri munsi ugera kw’icumi bonyine. Mu maso yabo batakaje icyizere, bakomeje kubabara no kwitotomba aho kuganira.
Bagaragaraga nk’abafite ubumuga bw’amaguru kurenza uko bagaragaye nk’abagabo. Bamwe bagendera ku imbago. Abandi amaboko yabo azirikiye mu ijosi. Ibiganza byari bipfutse. Yewe niyo bari gushaka kongera kwita ntago byari kubakundira kuko umubiri wabo ntago wari gushobora kongera kwakira ibindi bikomere.
Nababandi bari bakomeye banatinyuka baribatangiye gutakaza ikizere ariko bakomeza guhatana bajya imbere; nukuvuga ngo , bakomeje kugenda batonekara, bitotomba, mububabare bwinshi. Ubundi se niki bari gukora niba batarashoboraga gusubira inyuma? Twaritanze bishoboka none tureke urugendo?
Izuba rirenze. Bagendera kumbago, barebye imbere Babura umuyobozi. Bateye intambwe imwe imbere bahise bagwa mukindi kinogo.
Bumvikanye bataka-yebaba we ukuguru kwange, ukuboko kwange! Barira bana sakuza. Ijwi rimwe ridafite imbaraga ryumvikanye rivuma umuyobozi ariko rihita riceceka.
Mugihe izuba ryari rirashe, uuyobozi yari yicaye, agisa nakwakundi yasaga kumunsi wambere bakimutora. Ntampinduka muburyo yagaragaraga.
Umuvugizi yazamutse mu inogo, akurikirwa na babiri. Bataye isura buzuye amaraso, bahindukiye ngo barebe abasigaye basanga aribo gusa basigaye. Ubwo bwo gupfa no kubura ibyiringiro byuzuye imitima yabo. Agace barimo ntago bari bakazi, karakimisozi, ibitare, nta ninzira. Nyamara iminsi ibiri ishize bari bageze kumuhanda ariko bawusiga inyuma. Umuyobozi abayobora muriyo nzira.
Batekereje kunshuti na abavandimwe benshi bapfiriye kuri ururugendo ruteye ubwoba. Agahinda karutaga ububabare buri muri za mbavu zabo zavunaguritse. Bari babonye kwangirika kwabo na amaso yabo.
Umuvugizi yazamutse hejuru ku umuyobozi atangira kuvuga mu ijwi rinaniwe, rwuzuye agahinda, n’ubusharirere.
– Turi kujyahe?
Umuyobozi araceceka.
– Uri kutujyanahe kandi utuvanyehe? Twashyize ubuzima bwacu nubw’ imiryango yacu turagukurikira. Dusiga ingo zacu inyuma, nimva zabasekuruza bacu twiringiye tugiye gukira ubutaka butera. Ariko wowe uratwangije muburyo. Hari imiryango igera muri maganabiri ikuri inyuma ariko reba ubu turi bangahe?
– Ushatse kuvuga ko buri wese atari hano? Byavuzwe n’umuyobozi mu ijwi rito ateguye umutwe.
– Nigute wabaza icyo kibazo? Reba hejuru urebe! Bara turi bangahe dusigaye hano kuri uru rugendo! Reba ku isura turimo ubu byari kuba byiza iyo dupfa aho kumugara gutya.
– Ntago nshobora kukubona!
– Kubera iki?
– Ndi impumyi.
Bose bahise baceceka
– Wahumiye muri ururugendo?
– Navutse ndi impumyi.
Batatu batakaza ikizere.
Umuyaga wo murugaryi warahushye ugaragaza ko hagiye kuba ikibazo mu misozi amababi y’ibiti atangira kugwa. Ibihu bitwikira imisozi, mukirere hagaragara nkahari amababa y’igisiga kinini agaragarira mubukonje n’amashayi. Bumva ijwi rimenyekanisha ibyago. Izuba ryari rikingirijwe n’ ibicu byakomezaga birizenguruka.
Batatu bararebanye bafite ubwoba
– Turajyahe ubu? – Umwe niko yavuze mwijwi rito.
– Ntago tubizi!
Muri Belgrade, 1901.
Kuri Radoje Domanović inyandiko ze zasobanuwe mu Ikinyarwanda na Niyonizeye Donatien, 2021.