Kinyarwanda

Radoje Domanović (16 Gashyantare 1873 – 17 Kanama 1908) yarumwandi wo muri Serebiya, umunyamakuru n’ umwalimu. Yamenyekanye cyane kubera inkuru yandikaga zitwa kunenga.

Radoje Domanović yavukiye mu umudugudu wa oviste hagati muri Serebiya yize amashuri y’isumbuye muri Kragujevac, akomereza muri kaminuza ya Belgrade mu ishami Firosofe aho yigiye ururima rwa serebiya n’amateka. Kuva 1895–1898 Domanović yakoze nkumwarimi w’ururimi ry’uru Serebiya n’amateka mu majyepfo ya Serebiya.

Mugihe yarari kwigisha yatangiye kwandika inkuru. Kubera umubano yaarafitanye n’ishyaka rirwanya ubutegetsi, yatakaje akazi ke noneho yimukana n’umuryango we muri Belgrade. Muri Belgrade, yatangiye gukora nk’umunyamakuru munyandiko za politike, aho yandikaga yamagana imiyoborere mibi ya leta yari ku ubutegetsi icyo gihe. Radoje yamenyekanye nyuma yo kwandika inkuru yambere yitwaga, “Umuyobozi” (1901) na “Stradija” (1902). Kubera imyitwarire ye, yamenyekanye nkumwe mubarwanyaga ubutegetsi bwa Obrenović.

Nyuma y’ihirika kubutegetsi 1903, Domanović yahawe umwanya muri minisiteri y’uburezi, leta nshya agarutse muri Serebiya, Radoje yasanze ntampinduka yabaye muri mubaturage. Yatangiye ikinyamakuru cye cya politiki kitwaga “Stradija”, aho yakomeje kunenga integernkeya za demokarasi nshyashya, ariko inyandiko ze ntago zari zigifite imbaraga ntago zashishikarizaga nkuko zahoze.

Radoje Domanović yitabye imana saa sita n’igice 17 kanama 1908 afite imya 35. Yaramaze igihe arwaye indwara zo mubuhumekero. Inyandiko ze zasigaye atazishyize hanze zaratakaye muntambara yambere y’isi. Butewe n’akamaro yagize mukurwanya imbaraga za leta zabagaho icyogihe, yafatwaga nk’umwanditsi mwiza muri serebiya mukinyejana cya 20.

Zimwe munyandiko ze nizi zikurikira:

  • Gukuraho ibyiyumviro bikomeye, 1898.
  • Imyukamibi, 1898.
  • Intekerezo zabanya Seribiya ikimasa, 1902.
  • Inyanja yakamye 1902.
  • Kraljevic Marko mubanyaSeribiyakunshuro ya kabiri, 1901.
  • Stradija, 1902.
  • Umuyobozi, 1901.

Inyandiko zose za Radoje Domanović zibitswe na Vladimir Živanović, injeniyeri w’umwuga ufite intego yo guhindura inyandiko za Radoje Domanović kuri murandasi kugirango buri muntu wese ushatse kuzisoma no kuzisemura bimworohere. Kunshuro yayo yambere yarasobanuwe maze ishirwa hano:

  • Umuyobozi, 1901.

Kuri Radoje Domanović inyandiko ze zasobanuwe mu Ikinyarwanda na Niyonizeye Donatien.

 

 


[Contents of this biographical reference page were written for the “Radoje Domanović” Project with the goal of promoting the life and works of the famous Serbian satirist, Radoje Domanović, and are released into public domain. Editor]

%d bloggers like this: