Umuyobozi (2/3)

(paje yabanje)

Kumunsi ukuricyiraho buri wese yari afite ishyaka ryo kugenda urugendo rurerure nk’uko basezeranye. Imiryango irenze magana biri yahuriye aho bavuganye. Bacye nibo basigaye kungo zaho babaga.

Byari bibaje kureba imbaga yabantu badafite cyiregera bateshejwe ubutaka bavukiyeho, aho ba sogokuruza bashyinguwe. Amasura yabo yari ananiwe kandi bakubiswe nizuba cyane. Umubabaro wimyaka myinshi bakora wabagaragaraho ukerekana ishusho yo gushoberwa nagahinda kenshi. Ariko kuriyi nshuro hari agashusho kicyizere. Amarira yatangiye gutemba kumatama yabasaza biruhutsaga umutima, mu ugushoberwa kwinshi bazunguza umutwe. Bumvaga bakwigumira aho, bakiryamira kuri ayo mabuye kuruta kujya gushaka ahari ubutaka bwiza ngo ariho batura. Benshi mubagore baraganye, batera urusaku hejuru kubwabo bapfuye kuko imva zabo zari ziraho.

Abagabo bageragezaga gushyira intwari imbere banasakuza, “ni byiza murashaka gukomeza kubabarizwa kuri ubu butaka bwavumwe mukomeze kuba muri ubu buvumo?” Mu iby’ukuri bakagombye kuba barakunze ibyiza muri byo kugirango bashyire uduce twose tubi n’ubuvumo bubarimo niba byarashobokaga.

Hari hari urusaku rusanzwe n’induru by’abantu benshi. Abagabo n’abagore babuze aho baruhukira. Abana bari kuririra mumigongo y’ababyeyi babahetse. n’amatungo yo murugo ntagoyari yorohewe. Ntago hari hari inka nyinshi, ibimasa bito bigenda bizenguruka hirya hino, ingamiya z’imitwe minini n’ibinono bibyibushye, ibikapu hamwe nibikapu byo muntoki kumigozi ijya hejuru y’ingamiya. Kuburyo inyamaswa ntoya zishobora kujyaho. Yakomeje kubitwara buri gihe izindi zari zitwaye utwanana dutoya. abana bari barigukurura imbwa mu izosi, ivuga, zisakuza, zirira, zimoka. Zose ziri hamwe. ndetsen’indogobezabiye igihe gito. Ariko umuyobozi wazo ntiyakoma, nkaho ikibazo kitamurebaga muri rusange. Umuntu wa nyawe.

Yaricaye atekereza atuje, yubitse umutwe. Kuva ubwo icira hasi; nibyo yakoraga. ariko ugendeye kumico ye iteye ubwoba, kumenyekana kwe, byagiye byiyongeracyane kuburyo yasaga n’uwanyuze mumazi n’umuriro, nkuko babimubwiye. Ikiganiro gikurikira kigomba kuba cyarumviswe.

– Tugomba kwishima kuba twarabonye uyu mugabo. Ese twari gukomeza tutamufite, Mana ntiwabikoze! Tuba twarapfuye. Afite ubwenge buzima, ndakubwiye ngo ! aratuje. Ntajambo yigeze avuga! Yavuze rimwe mugihe yarebanaga umuyobozi icyubahiro n’ishema.

– Yavuze iki? Umuntu uvuga byinshi atatekereje cyane. Umuntu usobanutse mubyukuri! aratekereza neza ntavuge, – yongeraho ko yitegereje umuyobozi n’icyubahiro ndetse n’ubwoba.

– Ntago byoroshye kuyobora abantu benshi! Yagombaga gukusanya ibitekerezo bye kuberako yari afite akazi gakomeye mubiganza bye, – byavuzwe byambere nanone.

Igihe cyarageze ngo batangire. Bategereje akanya. Ngo barebe niba hari uzahindura ibiterekerezo ngo aze bajyane nabo, arikokuko ntanumwe waje, ntago bagombaga gutegereza gufata umwanzuro.

– Kuki tutagenda? – babajije umuyobozi.

Yarahagurutse ntihagira icyo avuga.

Abagabo babanyamurava bamuhuriyeho ako kanya kumuba iruhande mugihe cy’ibibazo cynangwa ubutabazi bwihuse.

Umuyobozi, ababaye, yubitse umutwe hasi, agenda gacye gacye, ashinjagiza inkoniye imbere mucyubahiro cye. Igikundi cyakomeje kumugenda inyuma gisakuza inshuro nyishi. “Urakabaho muyobozi wacu!” yakomeje gutera intambwe agera kumarembo y’igikuta cy’urusisiro. Aho, karemano, Yarahagaze igikundi nacyo kirahagarara. noneho umuyobozi yasubIye inyuma gacye akubita inkoni ye kugipangu inshuro nyinshi.

– Urashaka ko dukora iki? – niko bamubajije.

Ntiyagira icyo abasubiza.

– Niki twagombaga gukora? Senya uruzitiro! Icyo nicyo twakoze! Ntago ubona ko yatwerekesheje inkoni ye icyo dukora? – abahagaze iruhande rw’umuyobozi barasakuje.

– Hari umuryango! Hari umuryango! – barijije abana babashyira kumarembo bahagarara barebana nabo.

– Ceceka, bucece, umwana!

– Imana idufashe, niki kijya mbere? – abagore bake barizengurutse.

– S’ijambo! Azi icyo gukora. Gusenya uruzitiro.

Mubigaragara uruzitiro rwari hasi nkaho rutahigeze.

Banyura muruzitiro.

Gake gake bagenze intabwe ijana, ubwo umuyobozi yirukiraga mubihuru by’amahwa manini akanahagarara.

Muburyo bugoye yabashije kwikuramo ubwo atangira kugenza inkoni mubyerekezo byase.

Ntanumwe wabiteguye.

– Nonen’iki kigenderewe ubu? – abacecekesha abariinyuma.

– Tema ibihuru by’amahwa! Abari bahagaze iruhande rw’umuyobozi bararira.

– Hari umuhanda, impande yi gihuru! Hariya niho! – basakurisha abana nabandi benshi bari inyuma.

– Hari umuhanda! Hari umuhanda! – abari iruhande rw’umuyobozi batera hejuru, babisubiramo bababaye. – None nigute impumyi izi aho itujyanye? Uwariwe wese ntagomba gutanga amategeko. Umuyobozi azi ibyiza ndetse ninzira yabugufi. Muteme ibihuru by’amahwa!

Binjiramo kugirango bategure inzira.

– Ooh! – arataka uwarufashwe n’ihwa mukiganza ndetse nuwarufashwemumason’ishami ry’igiti cy’inkeri zumukara.

– Bavandi, ntacyo mwabonera ubusa. mugomba kwitanga kugirango mukigereho, – ushiritse ubwoba mw’itsinda arasubiza.

Baciye mubihuru nyuma y’imbara nyinshi kandi bakomeza imbere.

Nyuma yoguhangayika gato, banyura kuruzitiro. Ibinabyo, barabisenye

Nuko barakomeze. Hato cyane niho hatwikiriwe kumunsi wambere kuko bagombaga gukemura byinshi, imbogamizi zisanzwe.

Nibi kubyokurya byose bidahagije kuko bamwe bazanye amandazi gusa na forumaje idahagije naho abandi baribafite imikati gusa yakubakiza inzara, bamwe ntanakimwe baribafite. Kubwamahirwe byari mumpeshyi kuko bahabonye ibiti byimbuto.

Rero, nubwo k’umunsi wambere bongeyeho gato, bararushye cyane. ntabyago birenze byabayeho ntanimpanuka. Mubisanzwe mugukora ibintu nkibi byagahawe agaciro gake:

Ihwa rijomba umugore umwe kwijisho ryibumoso, ryari ritwikiriwe numwenda utose;umwana umwe akubita ikirenge kungeri yigiti anavuza induru agenda anababara;umusaza agwa mumi keri avunika m’ukagomba mbari; nyuma bashiraho igitunguru, umugabo yihanganiye ububabare agendera kunkoni ye, vuba nuburibwe begera umuyobozi. (Mubyukuri, abantu benshi bavuze ko umusaza yabeshye k’ubyakagombambari, gusa ko yajijishaga kuko yari akumbuye gusubirayo. ) Vuba, hari bake batari badafite amahwa kumaboko cyangwa isura yangiritse. abagabo bihanganiye byose naho abagore bo bariho baganya buri saha naho abana bararize. Mubisanzwe, kuko batiyumvishaga izomvune zose n’ububabare, bari buzahembwe neza.

Kenshi ku ibyishimo n’umunezero bya buri muntu, ntanakimwe cyabaye kumuyobozi.

Mbese, tuvugishije ukuri, yararinzwe cyane, ariko kugeza ubwo, umugabo yari umunyamahirwe. Mwijoro ryambere mu inkambi, burumwe yarasengaga ana shimira Imana ko iminsi y’urugendo rwabo yarangiye amahoro kandi ntanakimwe, ntan’umwaku umuyobozi yahuye nabyo. Nuko umugabo uzi kwihangana cyane atangira kuvuga. isuraye yari yarangijwe n’amashami y’inkeri z’umukara, gusa ntiyabyitaye ho.

– Bavandi, aratangira. umnsi umwe w’urugendo yarabeshye birakunda inyuma yacu, shimira Imana, umuhanda nti wari woroshye, ariko twihangane kuko twese tuziko iyi mihanda igoranye izatugeza ku ibyishimo. Mana urinde umuyobozi ikibi cyose kugirango akomeze atuyobore neza.

– Ejo nzabura irindi jisho ryanjye ibintu nibikomeza kugenda nk’uyumunsi – umwe mubagore yavuganye uburakari.

– Oooh! Ukuguru kwanjye we! – umusaza yararize, atiza umurindi nigitekerezo cy’uwomugore.

Abana bakomeza kurira no kuboroga, gusaabagore bari mubihe bigoyebyo kubahoza kugirango nk’umuvugizi abe yakumvikana.

– Yego, uzabura irindi jisho ryawe, – araturika n’uburakari, – kandi abenshi mwabuze byombi! Si umwaku cyane ko umugore yabura amaso ye kubw’impamvu ikomeye nk’iyi. Nawe ubwawe byagutera isoni, ntiwigeze utekereza kumibereho y’abana bawe. Reka kimwe cya kabiri cyacu turimburwe niyi mperuka, Ni irihe tandukaniro bitanga? Ijisho rimwe ni iki? Ese amaso yawe akumariye iki mugihe hari utureberera akanatuyobora kubyishimo? Ese tugomba kwita cyane ku ijisho n’akaguru k’umusaza?

– Arikubeshya! Ikinyoma cy’umusaza! Niwe ugaragaza ibitaribyo rero ashobora gusubirayo, – insubira jwi kuva mumpande zose.

– Bavandi, uwariwe wese udashaka kujya kure, – umuvugizi arongera asubiramo, – mureke asubireyo aho kugirango yerekane ko atanyuzwe noguca intege abasigaye. Nkibikurikirana, ngiye gukurikira uyu muyobozi w’umuhanga kugirango ngire icyo mukuraho!

– Twese tuzakurikira! kuva tukiriho tuzamukurikira!

Umuyobozi yaracecetse.

Buriwese atangira kumureba ana mwongorera:

– Abyakira mu intetekerezo ze!

– Umunyabwenge.

– Reba ku impanga ye!

– Ahora ahumirije!

– Nibyo koko!

– Ntabwoba agira! bigaragara kuri buri kimwe kimwerekeyeho.

– Ushobora kongera ukabivuga! inzitiro, senyenge, ibiti by’amhwa – yabiciyemo byose. Akubita inkoni arakaye, acecetse, kandi ugomba gufora icyari mumutwe.

(paje ikurikira)

Ознаке:,

About Домановић

https://domanovic.wordpress.com/about/

Оставите одговор

Попуните детаље испод или притисните на иконицу да бисте се пријавили:

WordPress.com лого

Коментаришет користећи свој WordPress.com налог. Одјавите се /  Промени )

Слика на Твитеру

Коментаришет користећи свој Twitter налог. Одјавите се /  Промени )

Фејсбукова фотографија

Коментаришет користећи свој Facebook налог. Одјавите се /  Промени )

Повезивање са %s

%d bloggers like this: