Umuyobozi (1/3)

– Bavandimwe nshuti zanjye numvise ibitekerezo byanyu none ndabasaba kunyumva, Inama n’ibiganiro ntabwo byizewe kuva tukiri muri aka gace kabi cyane, muri ubu butaka bw’umusenyi n’amabuye ntakintu kihamera n’ubwo yaba imyaka y’imvura. Uretse muri aya mapfa tutigeze tubona, n’igihe ki tuzashyira hamwe tukavuga ibituri k’umutima? Inka zirapfa zabuze ibyo kurya, ndetse natwe a’abana bacu vuba aha bizatugeraho, tugomba gushaka ikindi gisubizo kuko nibyo byaba byiza kandi byumvikana. ndatekereza ko byaba byiza tuvuye muri ubu butayu tukajya ahandi gushaka ubutaka bwiza kandi bufumbiye kuberako tutashobora kubaho nk’uko tubayeho.

Gusa abaturage bo muntara z’ubutaka butera bavugiye rimwe mu ijwi rirushye mu inama. Hehe kandi ryari bitandebye cyangwa ngo bikurebe, Ndatekereza. Ni ibyingenzi kunyizera kuko byabayeho ahantu runaka imyaka myinshi ishize kandi birahagije.

Mubyukuri, igihe kimwe natekerejeko nshobora kuzana iyi nkuru yose, ariko buhoro buhoro nikuye muri ibi bitekerezo by’imbura mumaro. Ubu ndatekereza ko ngiye guhuza ibyabaye n’ibyagombaga kuba ahantu runaka mugihe runaka ndetse sinagombaga muburyo bwose kuba narabikoze.

Abumva, n’isura yitonze, irushye kandi ituje, yijimye mbese bitumvikana, n’intoki zabo mumi kandara, mbese bigaragarako biteguye kumva ayo magambo, buri jambo ryatekerezwagako harimo maji, ubutaka bwiza cyane bwari igihembo ku indushyi bwagombaga gutanga umusaruro ukwiriye.

– Ari m’ukuri, Ari m’ukuri – bongorerana kubyavuzwe ku impande zose.

– Aha hantu ni ha…fi…? – utugambo twari twinshi mu impande zose.

– Bavandimwe! – undi atangira avuga mu ijwi risanzwe – tugomba kumvira iyi nama byihuse kuberako tutakomeza kugenda gutya. Twagerageje twe ubwacu ariko byose byari mubushobozi bwacu. Twabibye imbuto twagombaga kwifashisha nk’ibiryo, ariko imyuzure yaraje itwara imbuto n’ubutaka by’ahantu hahanamye bituma hasigara amabuye masa.

– Dukwiye kuguma hano iteka ryose kandi tugakora amanwa n’ijoro gusa kugirango dukomeze gusonza no kwicwa n’inyota, kwambara ubusa ndetse ko kutagira inkweto? Dukwiye kuzibukira tukareba ibyiza biruseho ndetse n’ubutaka bufumbiye aho gukora cyane bitanga umusaruro uhagije.

– Reka tugende! Reka tugende nonaha kuko aha hantu ntihakwiye kuba uwariwe wese! – Bongorerana kandi buri umwe atangira kwigendera adatekereje iyo agiye.

– Tegereza, bavandimwe murajyahe? – uwambere atangira kuvuga. – Ni ukuri tugomba kugenda, ariko Atari uku. Dukwiye kumenya aho tugiye. Naho ubundi byarangira twisanze mukaga aho kugirango twitabare. Ndatekereza twahitamo umuyobozi tuzajya twubaha twese kandi uzajya atwereka inzira inzira nziza kandi yahuranije.

– Reka duhitemo! Reka duhitemo umuntu byihuse, – byarumvikanye hose. Gusa ubu impamvu zaravutse ndetse n’impagarara. Buri muntu yaravugaga kandi nta n’umwe wumvaga. Batangira kwicamo amatsinda, buri muntu yivugisha nyuma n’amatsinda arashwana. Batangira kuvugana bakoresheje intoki, bavuga, bagerageza gushishoza, bakururana amaboko y’imyenda ndetse bagerageza guhosha urusaku bifashishije ibiganza byabo. nuko baza guhura nanone bakivuga.

– Bavandimwe! – bitunguranye byasubiwemom ijwi rikomeye ryumvikanye hose – ntidushobora kugera ku isezerana nk’iri. Buri muntu ari kuvuga dore nta n’umwe uri kumva. Reka duhitemo umuyobozi, n’inde muri twe twahitamo? N’inde muri twe wagiye imihanda bihagije? Twese turaziranye neza, nubwo njye ntakiyemeza cyangwa ngo ngire umwana wanjye umuyobozi hano. Ngaho mumbwire uzi umugenzi waho wicaye mugicucu ku impande z’umuhanda muri iki gitondo.

Bitonze, bose bahindukirira umushyitsi baramwitegereza kuva k’umutwe kugera k’umano.

Umugenzi w’iyaka iringaniye kandi wirabura ndetse udakunze kuboneka k’ubwanwa n’umusatsi we, yicaye kandi acecetse nk’ibisanzwe, y’umva ibitekerezo by’abandi, kandi akubita ikibando cye hasi ibihe n’ibihe.

– Ejo hashize nabonye umuhungu muto unanutse. Bari bafatanye ibiganza bamanuka m’umuhanda. Gusa ejoro ryashize uwo muhungu yaragiye gusa umushyitsi yarasigaye.

– Bavandimwe, mureke twibagirwe izi mburamumaro kugirango tudatakaza igihe cyacu. Uwariwe wese uvuye kure cyane n’ubwo nta n’umwe muri twe umuzi kandi bigaragara ko yagerageza kutuyobora. Niko mbyumva ni umunyabwenge cyane kuberako yicaye hariya acecetse ndetse anatekereza.

Uwariwe wese muri twe yakagombye kuba yarivanze mu ibyacu inshuro cumi cyagwa zinarenze ubu cyangwa yakagombye kuba yaratangiye ibiganiro n’umwe muri twe, ariko yari ahicaye igihe cyose wenyine kandi ntacyo avuga.

Mu ibyukuri, umugabo yicaye atuje kuberako ari gutekereza ikintu runaka. Nta kindi uretse ko asobanutse cyane, yayobora abandi agatandira gutekereza k’utazwi nanone. Buri wese yari yavumbuye ubuhanba buhambaye bwari muriwe, ikimenyetso cy’ubwenge buhanitse yari afite.

Ntagihe kinini cyane cyashize avuga, n’uko bumvikana ko byaba byiza babajije umugenzi uwariwe uko byagaragaraga. Imana yamwohereje kubayobora mu isi kugirango haboneke igihugu cyiza n’ubutaka bwiza. Yagombaga kuba umuyobozi wabo kandi bagombada kumwunvira no kumwubaha nta kibazo.

Bahisemo abagabo icumi bo muri bo bagombaga kujya kureba utazwi ngo bamusobanurire imyanzuro yabo kuri we. Iri tsinda ryagombaga kwerekana intege nke zabo bakamusaba kubabera umuyobozi.

Ni uko icumi baragenda bicisha bugufi, umwe muri bo atangira kuvuga uburyo ubutaka bwako gace butera, imyaka bahuramo n’amapfa n’uburushyi bwabo k’uburyo bose bibonabamo, arangiza muri ubu buryo bukurikira;

Izo mpamvu zaduteye kuva mungo zacu duta n’ubutaka bwacu tuzerera mwisi dushaka ahari ubuturo bwiza. Tubaye nkabagera kumwanzuro, birasa nkaho Imana yatugiriye impuhwe, ikakohereza kuri twe natwe kuri wowe, umugenzi wumunyabwenge ufite n’ubutunzi bwinshi – kugirango utuyobore kandi udukure mumakuba yacu. Mwizina ryabatuye hano bose, turagusabye ngo utubere umuyobozi. Aho uzajya, tuzagukurikira. Uzi inzira kandi wavukiye ahantu heza kubutaka bwibyishimo. Tuzakumvira kandi tuzubaha amategeko yawe yose. Urabikora, mugenzi wumunyabwenge, emera kugirango ucyize roho nyinshi gupfa, Uratubera umuyobozi?

Igihe bavugaga aya magambo binginga cyane, umugenzi wumunyabwenge ntanubwo yigeze yubura umutwe. Igihe cyose yagumye mumwanya umwe atanyeganyega nkuko bamusanze. Yari yunamye, yakambije impanga, ntiyagira icyo avuga. Yafatanga kunkoni ye rimwe na rimwe agatekereza. Barangije kuvuga ayo magambo yose, avuga buhoro n’uburakari atanyeganyeze ati:

– Ndabayobora.

– Twajyana nawe gushaka ahantu heza?

– Yego! – atubuye umutwe.

Akanyamuneza ni ibyishimo bigaragara mumaso he, ariko ntiyagira icyo abivugaho.

Abo icumi bose bishimira insinzi yabo, bongeraho ko ubwo aribwo bagiye kubona ubwenge uwo mugenzi afite.

– Ntabwo yigeze ava mumwanya yari arimo cyangwa ngo yubure n’ umutwe byibura ngo arebe uwaruri kumuvugisha. Icyo yakoraraga ni ukwicara atavuga no gutekereza. Namagambo yose twavuze nibisingizo, yavuze amagambo abiri gusa.

– Umunyabwenge wukuri! Ubuhanga bwimbonekarimwe! – batera agasaku hejuru bishimye mu impande zose bavuga bati “Imana ubwayo yatwohereje umumarayika ava mwijuru kugirango adukize”. Bose bemeraga badashikanya ko bazagera kuntego nibayoborwa nuwo muyobozi uwo ntacyintu cyo mwisi nacyimwe cyari gusaba. Bafata umunsi ukurikiraho ngo bapange uko ibintu bizagenda.

(Paje ikurikira)

Ознаке:,

About Домановић

https://domanovic.wordpress.com/about/

Оставите одговор

Попуните детаље испод или притисните на иконицу да бисте се пријавили:

WordPress.com лого

Коментаришет користећи свој WordPress.com налог. Одјавите се /  Промени )

Слика на Твитеру

Коментаришет користећи свој Twitter налог. Одјавите се /  Промени )

Фејсбукова фотографија

Коментаришет користећи свој Facebook налог. Одјавите се /  Промени )

Повезивање са %s

%d bloggers like this: